Imitima y'Abacu

Imitima y'Abacu

by A. Happy Umwagarwa
Imitima y'Abacu

Imitima y'Abacu

by A. Happy Umwagarwa

Paperback

$14.95 
  • SHIP THIS ITEM
    Qualifies for Free Shipping
  • PICK UP IN STORE
    Check Availability at Nearby Stores

Related collections and offers


Overview

Mu mwaka w'i 1994, Karabo yacitse ku icumu ry'Itsembabwoko ryakorewe Abatutsi, ryahitanye se umubyara, ndetse na barumuna be. Yasigaye wenyine mu Rwanda rurimo n'abandi Banyarwanda nabo bari bafite ibikomere binyuranye ku mitima yabo. Ntabwo Karabo yari azi aho nyina aherereye.

Nyuma yaje kujya kuba kwa se wabo witwaga Kamanzi; umusirikare wo ku rwego rwa Koloneli mu ngabo nshya zari zimaze gutsinda urugamba. Agezeyo, yahahuriye na Shema, na we warokotse Itsembabwoko ryakorewe Abatutsi. Shema akaba yari umwe mu basirikare bato barindaga se wabo wa Karabo. Icyusa n'igikundiro bya Shema byateraga Karabo ubukirigitwa, ndetse nyuma Karabo yaje kwihebera uwo musore wirabura, w'amenyo maremare akikijwe n'ishinya yirabura. Ariko iby'urukundo rwabo ntibyoroshye. Shema azi gusa igice kimwe cy'amateka ya Karabo. Ese Karabo azageraho abwire Shema ibye byose? Ni ihurizo rimukomereye.

Imitima y'Abacu ni inkuru y'urukundo, urwango, ndetse n'isanganiro rya byombi. Karabo na Shema ni imfubyi ebyiri zibyirukira mu muryango nyarwanda wakomeretse -- aho zibera hagati y'isi y'abariho ndetse n'isi y'abatabarutse, kandi zikabuzwa amahwemo n'inzangano hagati y'Abahutu n'Abatutsi.

Bamwe bajya bavuga ko urukundo ari nk'amazi -- ngo rushokana n'ibyo ruhuye na byo byose. Ese aho Karabo na Shema bazashokana na rwo, cyangwa ruzabajugunya hakurya y'inkombe?


Product Details

ISBN-13: 9781527271982
Publisher: A. Happy Umwagarwa
Publication date: 10/20/2020
Pages: 386
Product dimensions: 5.50(w) x 8.50(h) x 0.86(d)
Language: Afrihili (Artificial language)
From the B&N Reads Blog

Customer Reviews